Skip over navigation

FERWACY yatoye komite nyobozi izayiyobora imyaka ibiri

Komite Nyobozi ya FERWACY yatowe iyobowe na Murenzi Abdallah ifite manda y
Komite Nyobozi ya FERWACY yatowe iyobowe na Murenzi Abdallah ifite manda y’imyaka 2

Kuri iki Cyumweru nibwo abanyamuryango b’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” batoye komite nyobozi nshya iyobowe na Murenzi Abdallah wasimbuye Bayingana Aimable.

Komite nshya izusa ikivi cy’iyeguye tariki ya 6 Ukuboza 2019 yo yari yatowe muri Werurwe 2018.

Aya matora yabereye mu nama y’inteko rusange idasanzwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2019 yayobowe na Rwanyange Anthere, Perezida wa Komisiyo y’amatora, Sempoma Felix, Visi Perezida na Kayirebwa Liliane nk’umwanditsi.

Mbere y’uko aya matora atangira, Rwanyange yabanje kumenyesha abanyamuryango ko bakiriye ibaruwa ya Kanamugire Charles wari watanze kandidature ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ko yikuye mu matora.

Murenzi Abdallah wabaye meya w’Akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi wa Rayon Sports yatwaye igikombe mu 2013 yatowe ku mwnaya wa Perezida n’amajwi 9 ku 10.

JPEG - 252.1 kb
Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY

Mukazibera Marie Agnes wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagize amajwi 8 ku 10 atorerwa kuva Visi Perezida wa mbere.

JPEG - 331 kb
Hon. Mukazibera Marie Agnes, Visi Perezida wa Mbere

Nkuranga Alphonse wabaye umuyobozi w’inama y’igihugu y’urubyiruko kuva mu 2010-2014 yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri n’amajwi 10 ku 10.

JPEG - 190.4 kb
Nkuranga Alphonse, Visi Perezida wa kabiri

Ku mwanya w’umunyamabanga mukuru wa FERWACY, Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi wa CLADHO akaba n’umuvugizi wa Sosiyete Sivile yagize amajwi 6 ku 10 atsinze Niyonzima Gildas wagize amajwi 4.

JPEG - 290.7 kb
Sekanyange Jean Leonard, Umunyamabanga mukuru

Ingabire Assia yagize amajwi 10 ku 10 aba umubitsi w’iri shyirahamwe, yari asanzwe ari umwanditsi wa komite nkemurampaka, uyu mwanya nawo ukazatorerwa mu matora azaba mu minsi iri imbere.

JPEG - 274.9 kb
Ingabire Assia, umubitsi

Abatowe nk’abajyanama b’iyi komite nyobozi ni Me Bayisabe Irenee wagize amajwi 8/10, Karambizi Rabin Hamim 6/10 kimwe nka Karama Geoffrey nawe wagize 6/10.

Nyuma yo gutorwa, Murenzi Abdallah yabwiye abanyamuryango ba FERWACY bagiye gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi amakipe atanga abakinnyi baba bagize ikipe z’igihugu, gutegura neza Tour du Rwanda izatangira tariki ya 23 Gashyantare 2020 kimwe no gukomeza gushyigikira ubusabe bwo kwakira shampiyona y’Isi yo mu 2025.

Yagize ati” Turifuza gukorana bya hafi n’amakipe no gukora ubuvugizi ngo yiyongere, turifuza ko gusiganwa ku magare byaba umwuga utunga uwukina bityo uyu mukino ukaba umuco mu Rwanda.”

Murenzi yashimiye komite icyuye igihe uruhare rwabo mu gutuma uyu mukino umenyekana aho Tour du Rwanda yavuye ku cyiciro cya 2.2 ikajya kuri 2.1 ndetse n’’intsinzi zagiye ziboneka yizeza abanyamuryango kudasubira inyuma.

Official FERWACY Partners

top