Inteko rusange yemeje ivugururwa ry’amategeko n’amabwiriza bya FERWACY

Inteko rusange isanzwe y’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira kuri Hill Top Hotel yemeje ko amategeko amwe yavugururwa andi agahuzwa akaba yatangira gukoreshwa mu 2021.
Hon. Mukazibera Agnès, Visi Perezida wa mbere wa FERWACY yeretse inteko rusange ko hari icyuho mu mategeko nk’ibisabwa kuba umunyamuryango n’inshingano agira amaze kuba umunyamuryango.
Maze inteko rusange yemeza ko amategeko n’amabwiriza bya FERWACY bigomba guhinduka bikagendana n’igihe bitarenze Ukuboza 2020.
Mu bindi byamurikiwe inteko rusange ya FERWACY ni raporo y’ibikorwa bya 2019, raporo y’imikoreshereze y’imari, raporo y’abagenzuzi (internal & external audit).
Hatowe umwe mu bagize akanama nkemurampaka, Ntembe Jean Bosco asimbuye Ingabire Peace Assia watowe muri komite nyobozi nk’umubitsi. Abandi bagize aka kanama ni Nkurunziza Jean Pierre na Rwanyange Anthere.
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah yabwiye inteko rusange ko bari gushakira ubushobozi amakipe, gukorera mu mucyo, guhindura Tour du Rwanda na Rwanda Cycling Cup ibikorwa bibyara inyungu zizakoreshwa mu iterambere ry’umukino.
Yagize ati " Turi hano kunoza imikorere n’imikoranire n’abanyamuryango kugira ngo uyu mukino wacu iteren imbere."
Shema Maboko Didier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) yashimiye abanyamuryango ba FERWACY uburyo bakemuye ibibazo bahuye nabyo mbere ya COVID-19 ntibifate igihe.
Yagize ati " Twizeye ko ibibazo byanyu mwabikemuye mufata umurongo wo gufasha iterambere ry’umukino w’amagare."
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS yasobanuriye Inteko rusange ya FERWACY inshingano eshanu ishyirahamwe ry’imikino riba rifite ndetse abamenyesha ko ubu politiki ya siporo y’u Rwanda y’imyaka 10 ihari itangira na 2020-2030.
Iyi nteko rusange yagombaga kuba muri Mata 2020 ntiyabaye kubera icyorezo cya COVID-19, ni iya mbere kuri komite nyobozi ya FERWACY iyobowe na Murenzi Abdallah yatowe mu Ukuboza 2019.
Imwe mu myanzuro y’Inteko rusange ya FERWACY yateranye tariki ya 31 Ukwakira 2020
- 1. Nyuma yo kugezwaho imyanzuro y’inama y’inteko rusange isanzwe yo kuwa 5/5/2020 n’imyanzuro y’inteko rusange idasanzwe yo kuwa 21/7/2020 abari mu nama bayemeje
- 2. Inama y’Inteko rusange yagejejweho kandi yemeza raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2019
- 3. Inteko rusange yemeje kandi raporo y’umutungo n’imari
- 4. Inteko rusange yagejejweho raporo y’abagenzuzi b’imari maze nyuma yo kuyunguranaho ibitekerezo irayemeza
- 5. Inteko rusange yemeje ko hashakwa abagenagaciro k’umutungo wa FERWACY harimo n’ikigo cya ARCC ya Musanze
- 6. Inteko rusange yemeje ko abagize Biro ya FERWACY aribo bahagararira inyungu zayo mu masosiyete ifite
- 7. Inteko rusange yemeje ko komite nyobozi ya FERWACY ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’abagenzuzi
- 8. Inteko rusange yemeje ko umunyamabanga mukuru akomeza gukora uko biri ubu kugeza igihe amategeko azavugururirwa akanemezwa n’inteko rusange
- 9. Inteko rusange yasabye komite nyobozi ya FERWACY gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga wo kugira TOUR DU RWANDA na RWANDA CYCLING CUP ibikorwa bibyara inyungu bya FERWACY
- 10. Ku ngingo yerekeranye ibizagenderwaho mu kwemeza umunyamuryango mushya, inteko rusange yemeje ko bizitabwaho mu gihe cy’ivugururwa ry’amategeko ya FERWACY
- 11. Nyuma yo kugezwaho gahunda y’amarushanwa ateganyijwe muri 2020 no gukorerwa ubugororangingo, inteko rusange yayemeje
- 12. Inteko rusange yemeje ko abagize urwego rwo gukemura amakimbirane ubu bongerewe igihe cyo gukora kugera ubwo inama y’inteko rusange isanzwe ya 2021 izateranira
- 13. Inteko rusange yemeje ko abagenzuzi b’imali bongerewe igihe cyo gukora kugera ubwo inama y’inteko rusange isanzwe ya 2021 izateranira
- 14. Inteko rusange yagejejweho gahunda y’ibikorwa uko yari yarateguwe, ibikubiyemo bimwe byarakozwe naho ibitarakorwa inteko rusange yasabye ko byakorwa mu gihe gisigaye
- 15. Inteko rusange yemeje ko buri mwaka muri Werurwe buri munyamuryango agomba kuba yishyuye umusanzu uteganywa n’amategeko