KOMITE NYOBOZI YA FERWACY YEGUYE

Komite nyobozi ya FERWACY yeguye ku mirimo bari bashinzwe
Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) yeguye ku nshingano bari bashinzwe tariki ya 9 Ukuboza 2019.
Abeguye bari bagize komite nyobozi y’iri shyirahamwe kuva muri Werurwe 2018 ni:
Perezida: Bayingana Aimable
Visi Perezida: Munyankindi Benoît na Karangwa François
Umunyamabanga: Nosisi Toussaint
Umubitsi: Rwabusaza Thierry
Abajyanama: Ntembe Bosco & Mparabanyi Faustin mu gihe uwari umujyanama wa gatatu Rugambwa John yitabye Imana muri Nyakanga 2018.