Manizabayo Eric yegukanye Gisaka Race

Nyuma yo kwegukana Kibugabuga Race muri Kanama 2022, Manizabayo Eric yongeye guhiga bagenzi be atwara Gisaka Race, isiganwa ryabereye mu karere ka Kirehe akoresheje 02h37’55" ku ntera ya Km 102,8.
Gisaka Race ni isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda n’Akarere ka Huye aho abasiganwa bahagurutse ku biro by’akarere bagakara aho Akarere ka Kirehe gahurira n’aka Ngoma bongera gukatira ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania mbere yo kuzenguruka mu gace kari hafi n’ibiro by’akarere.
Bakimara kurenga Gatore mbere yo gukatira Cyunuzi (ku rubibi rwa Kirehe na Ngoma), abakinnyi bane babanje kujyana barimo Uhiriwe Byiza Renus n’Uwiduhaye ukinira Benediction Ignite aba banakase ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ari bonyine imbere mbere yo gutangira kuzamuka berekeza i Nyakarambi.
Inyuma yabo hari itsinda ry’abakinnyi bake bavuye mu gikundi barimo Manizabayo Eric, Tuyizere Etienne na Byukusenge Patrick.
Manizabayo Eric yafashe Uhiriwe Byiza Renus n’Uwiduhaye mu gihe biteguraga kuzenguruka inshuro eshanu intera ya Km 5 iri hafi y’ibiro by’Akarere ka Kirehe.
Habura inshuro eshatu ngo basoze, Manizabayo waherukaga gutsinda mu isiganwa ryo mu Bugesera “Kibugabuga Race” yagiye wenyine birangira atwaye iri siganwa ryabaga ku nshuro ya mbere.
Uhiriwe Byiza Renus waherukaga kuba uwa kabiri mu Bugesera yongeye kuba uwa kabiri i Kirehe aho yahataniye mu murongo n’Uwiduhaye ukinira Benediction Ignite wabaye uwa gatatu.
Mu ngimbi, Tuyizere Hashimu wari watwaye Kibugabuga Race yaniyongeje Gisaka Race asize Uhiriwe Espoir 4’50”.
Mu bagore, isiganwa ryahinduye isura ubwo bari bamaze gukatira ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania ubwo Nyirahabimana Claudette na Nzayisenga Valentine basigaga bagenzi babo mu musozi wa mbere ukiva ku mupaka.
Nzayisenga Valentine ukinira Canyon//SRAM Generation yo mu Budage niwe wabaye uwa mbere mu bagore aho yakurikiwe na Ingabire Diane amusize 1’41”.
Mu bangavu, Nyirahabimana Claudette yabaye uwa mbere nyuma y’aho Mwamikazi Djazila na Uwera Aline bari bamaze iminsi basaranganya ibihembo byo mu bangavu.
Nyuma y’isiganwa, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yavuze ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iri siganwa ryazengurutse mu karere ka Kirehe ribe ngarukamwaka.
Yagize ati “ Tuzakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi biha ibyishimo abatuye Akarere ka Kirehe kandi bituma tugira abashyitsi. Tugiye gushyira Gisaka Race mu bikorwa bya buri mwaka by’akarere.”
Mbere y’iri siganwa hari habaye iry’abakoresha amagare asanzwe ryitabiriwe n’abantu bari mu byiciro bitatu, abagabo, abagore n’ingimbi.
Gisaka Race ije ikurikira amasiganwa nka Kibugabuga Race II, shampiyona ndetse na Race to Remember amaze gukinwa muri 2022.