Manizabayo Eric yegukanye shampiyona ya 2022

Nyuma yo gutwara shampiyona mu ngimbi mu 2017, Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yakoze amateka anatwara n’iy’abakuru nyuma y’imyaka itanu aho yakoresheje 03h16’12" ku ntera ya Km 128,8.
Abasiganwa mu bagabo bahagurutse i Kanyinya banyura i Gicumbi bagaruka mu muhanda ujya i Kigali basoreza i Gasanze mu karere ka Gasabo.
Ni isiganwa ryafashe isura nyayo ubwo bari bageze mu musozi wa Itetero, umusozi wa Hors Categorie, maze Manizabayo Eric aragenda, Munyaneza Didier (Protouch) n’Uwiduhaye (Benediction Ignite) bashatse kumukurikira maze igikundi kirabagarura.
Habura Km 10 ngo basoze isiganwa, Manizabayo yasigaga igikundi kimukurikiye 4’42”.
Manizabayo Eric yegukanye shampiyona y’abakuru basiganwa mu muhanda akoresheje 03h16’12". Uwizeyimana Bonaventure niwe waherukaga kwambara uyu mwambaro uriho idarapo ry’u Rwanda yatwaye mu 2019.
Shampiyona ya 2020 na 2021 ntiyakinwe kubera COVID-19.
Mu bagore, Ingabire Diane (Benediction Club) wari watwaye shampiyona yo gusiganwa umuntu ku giti cye yanegukanye iyo mu muhanda aho yakoresheje 02h52’22" ku ntera ya Km 89,6 aho bahagurutse Base baca ku musozi wa Itetero n’i Gicumbi basoreza nabo i Gasanze. Ingabire asimbuye Nzayisenga Valentine.



Mu basore batarengeje imyaka 23, Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team yabaye uwa kabiri muri rusange n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 akoresheje 03h17’45" ku ntera ya Km 128,8. Iradukunda asimbuye Ruberwa Jean de Damascene nawe wakiniraga Nyabihu Cycling Team.
Mu ngimbi, Shyaka Janvier yegukanye umwanya wa mbere akoresheje 02h38’57" ku ntera ya 89.6 km aho yahagereye rimwe na bagenzi be batandatu. Gahemba Barnabe niwe wari waritwaye mu 2019.
Nyuma yo gutwara umwanya wa mbere mu gusiganwa umuntu ku giti cye, Umwamikazi Djazilla wa Les Amis Sportifs yanatwaye isiganwa ryo mu muhanda akoresheje 02h53’07" ku ntera ya 89.6 km ahagerera rimwe n’Uwera Aline (Bugesera Cycling Team).