Skip over navigation

Mugisha Moise yegukanye Race to Remember 2022

Mugisha Moise ukinira Protouch (Afurika y’Epfo) yegukanye isiganwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022 mu bakuru mu gihe Ingabire Diane (Benection Club) yabaye uwa mbere mu bagore naho Shyaka Janvier wa ANCA aba uwa mbere mu ngimbi.

Ni isiganwa rya mbere ry’imbere mu gihugu rikinwe muri 2022, ryitabiriwe na May Stars, ikipe ya Continental igizwe n’Abanyarwanda n’Abanya Eritrea ndetse na Bugesera Cycling Team iheruka kwakirwa mu nteko rusange nk’umunyamuryango mushya.

Inzira bakoresheje ni mu mihanda yegereye Stade Amahoro mu karere ka Gasabo.

Mu bagabo bakoze intera ya Km 106.5 aho abakinnyi batatu; Mugisha Moise (Protouch), Tuyizere Etienne (Benediction Ignite) na Niyonkuru Samuel (ANCA) bagiye muri breakaway hakiri kare kugeza ubwo Mugisha Moise yatsindaga ntawumufashe.

Mu bagore, Ingabire Diane na Tuyishimire Jacqueline bavuye mu gikundi cya bagenzi babo hakiri kare, Ingabire aba ari we ugera ku murongo ari uwa mbere.

Mu ngimbi, Shyaka Janvier na Ntirenganya Moise bakinira Adrien Niyonshuti Cycling Academy (ANCA) basoje bakurikiranye naho Munshinzimana Jean Bosco wa Les Amis Sportifs aba uwa gatatu.

Ingimbi: Intera ya Km 71

  1. Shyaka Janvier (ANCA) 1h45’50”
  2. Ntirenganya Moise (ANCA) +32”
  3. Mushinzimana Jean Bosco (Les Amis Sportifs) +38”
  4. Uhiriwe Espoir (Benediction Club) +38”
  5. Nshutiraguma Kevin (Cine Elmay Club) +45”

Hakinnye 12 hasoza 11

Abagore: Km 71

  1. Ingabire Diane (Benediction Club) 02h08’45"
  2. Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) +58”
  3. Mwamikazi Djazila (Les Amis Sportifs) +5’57”
  4. Uwera Aline (Bugesera Cycling Team) +6’56”
  5. Mukakimenyi Charlotte (Benediction Club) +10’42”

Hakinnye 11 hasoza 7

Abagabo: Km 106.5 km

  1. Mugisha Moise (Protouch) 02h34’11"
  2. Niyonkuru Samuel (ANCA) +2’45”
  3. Berhe Mehari Tewelde (Eritrea/Protouch) +7’19”
  4. Tuyizere Etienne (Benediction Club) +7’29”
  5. Munyaneza Didier (Benediction Club) +8’19”

Hakinnye 41 hasoza 12

Official FERWACY Partners

top