Mugisha Samuel yegukanye isiganwa rya Kibugabuga

Mugisha Samuel ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye isiganwa rya Kibugabuga ryakinwe kuwa Gatandatu akoresheje 1h57’28” ku ntera ya Km 89,1, riba isiganwa rya mbere ry’imbere mu gihugu atsinze nyuma y’imyaka itatu.
Kibugabuga Race ryari isiganwa rya gataty rikinwe imbere mu gihugu mu 2021 nyuma y’iryo Gukunda igihugu n’iryavuye i Kigali risorezwa i Gicumbi.
Byasabye guhatanira ku murongo hagati ya Mugisha Samuel (Pro Touch/Afurika y’Epfo) na Nzafashwanayo Jean Claude ukinira Benedictiob Club ariko nawe wasinyiye Pro Touch mu gihe mugenzi wabo bazakinana mu mwaka w’imikino wa 2022 Mugisha Moise yongeye gutobokesha mbere yo kugira ku murongo nk’uko byagenze I Gicumbi kimwe no ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2020.
Mugisha Samuel yavuze ko yari afite intego yo gutsinda iri siganwa ari nayo mpamvu yahisemo kuva mu gikundi cyarimo abakinnyi benshi hakiri kare.
Yagize ati "Isiganwa ryirukaga cyane ariko ku ruhande rwanjye nari nabyukanye intego yo gutsinda kandi ni byiza ko nabigzeho. Nabashije kugenda ku bw’amahirwe ngera hano bataramfata."
Mugisha Samuel yaherukaga gutsinda isiganwa ry’imbere mu gihugu tariki ya 15 Ukuboza 2018, isiganwa ryavuye i Kigali rigakatira mu Bugesera rigasorezwa i Kigali.
Manizabayo Eric waherukaga gutsinda i Gicumbi, yabaye uwa gatanu asizwe umunota umwe n’amasegonda umunani, Areruya Joseph watsinze mu Ukwakira, aba uwa 17 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 57, anganya ibihe na Uhiriwe Byiza Renus wa Qhubeka Assos, we wabaye uwa 10.
Mu bagore, Mukashema Josiane ukinira Benediction yatanze bagenzi be bane ku murongo aho ku ntera ya Km 54 yakoresheje 1h49’54” akurikirwa na bagenzi be bakinana Kimenyi Charlotte na Tuyishimire Jacqueline wabaye uwa gatatu.
Mukashema yaherukaga gutsindira isiganwa mu Bugesera ubwo yatwaraga shampiyona ya 2019 mu gice cyo gusiganwa umuntu ku giti cye.
Uwera Aline ukinira Bugesera Cycling Team yahembwe nk’umukinnyi muto witabiriye isiganwa.
Mu cyiciro cy’ingimbi, Iradukunda Valens wa Twin Lakes witabiriye shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare yabereye mu Misiri yakoresheje 1h59’22” ku ntera ya Km 73,6 atwara isiganwa akurikirwa na Niringiyimana Rachid wa Les Amis Sportifs wari watsinze i Gicumbi, naho Uwihanganye Fabien wa Muhazi Cycling Team aba uwa gatatu.
Nyuma y’iri siganwa abakinnyi 8 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu uzarangira tariki ya 31 Ukuboza 2021 mu gutegura umwaka w’imikino 2022 harimo na Tour du Rwanda.
Muri Mutarama 2022 nibwo hateganyijwe irindi siganwa rizakoreshwa nk’igipimo cy’abazakina Tour du Rwanda izatangira tariki ya 20 – 28 Gashyantare 2022.