Skip over navigation

Murenzi Abdallah wayoboye Rayon Sports mu biyamamariza kuyobora FERWACY

Murenzi Abdallah, umukandida ku mwanya wa Perezida wa FERWACY
Murenzi Abdallah, umukandida ku mwanya wa Perezida wa FERWACY

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Komisiyo itegura amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) bashyize ahagaragara amazina y’abakandida ndetse bemererwa guhita batangira kwiyamamaza, amatora azaba mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2019.

Kwiyamamaza byatangiye kuva igihe kandidature zemerejwe kugeza saa sita z’ijoro zibanziriza umunsi w’amatora azaberaho [21/12 00h00).

Ingingo ya 9 igenga amatora avuga ko uwiyamamaza agomba kwirinda gusebanya, gutanga cg kwizeza impano bijyanye no gushaka amajwi.

Aya matora akorwa mu nyandiko kandi mu ibanga.

Ingingo ya 10 igenga aya matora ikavuga ko iyo ku mwanya utorerwa hari umukandida umwe agomba kugira nibura amajwi 50 hiyongereyeho ijwi rimwe ry’inteko itora, iyo atayagize amatora asubirwamo kuri uwo mwanya kugeza habonetse amajwi ateganywa.

Amatora azaba kuri iki Cyumweru kuri Hill Top Hotel kuva saa yine z’igitondo.

Aba bagiye gutorerwa kwinjira muri Komite Nyobozi ya FERWACY bazatorerwa gusoza manda ya komite nyobozi yari iyobowe na Bayingana Aimable yeguye mu Ukuboza 2019, bazayobora imyaka ibiri. Komite yeguye yari yatowe muri Werurwe 2018.

Rwanyange Rene Anthere, perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko igihe Niyonzima Gildas uri kwiyamamariza kuba umunyamabanga mukuru wari usanzwe ari perezida wa komite ngenzuzi na Ingabire Assia umwanditsi wa komite nkemurampaka uri kwiyamamariza kuba umubitsi batowe hazabaho nyuma andi matora yo kubasimbuza.

JPEG - 187.9 kb
Murenzi Abdallah niwe wari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu 2015 hasorezwa umunsi wa gatanu wa Tour du Rwanda

Urutonde rw’abakandida n’imyanya biyamamarizaho

1. Murenzi Abdallah (Karongi Vision Sports Center) – Perezida

2. Mukazibera Marie Agnes (Kigali Cycling Club) - Visi Perezida wa mbere

3. Kanamugire Jean Charles (Cycling Club for All) – Visi Perezida wa mbere

4. Nkuranga Alphonse (Les Amis Sportifs) – Visi Perezida wa kabiri

5. Niyonzima Gildas (Nyabihu Cycling Club) – Umunyamabanga mukuru

6. Sekanyange Jean Leonard (Muhazi Cycling Generation) – Umunyamabanga mukuru

7. Ingabire Assia (Benediction Excel Energy) – Umubitsi

8. Me Bayisabe Irenée (Fly Cycling Club) – Umujyanama

9. Karambizi Rabin-Hamim (Cine Elmay) – Umujyanama

10. Karama Geoffrey (Kayonza Young Stars Cycling Team) – Umujyanama

JPEG - 80.2 kb
Urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri komite nyobozi ya FERWACY

Official FERWACY Partners

top