Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY

Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 yongeye kugirira icyizere Murenzi Abdallah atorerwa kuyobora uyu muryango mu myaka ine iri imbere.
Imwe mu nshingano ikomeye ya komite nyobozi ya FERWACY yatowe ifite ni ugutegura shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025.
Abanyamuryango bose uko ari 11 ba FERWACY bari bitabiriye amatora batora Murenzi Abdallah wari umukandida umwe n’amajwi 10 kuri 11.
Nyuma y’amatora, Murenzi Abdallah yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuba yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu muryango nyuma y’imyaka ibiri yari amaze awuyobora.
Yagize ati “Turifuza ko muri iyi myaka ine dutorewe u Rwanda rwaza mu myanya itatu ya mbere muri Afurika na 30 ku Isi, kugira igare umuco w’Abanyarwanda bitari ugutwara abantu n’ibintu ku magare gusa ahubwo gukina igare bibe umukino wamuhindurira ubuzima umwana w’Umunyarwanda no kongera ibikoresho hashakwa abafatanyabikorwa bazana umutungo n’ibikoresho niyo mirongo migare dufite.”
Murenzi Abdallah yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY mu gihe cy'imyaka ine iri imbere atsinze ku majwi 10/11
Imfabusa yabaye imwe #FERWACYELECTIONS2022 pic.twitter.com/goy1tkdniS
— 𝙁𝙀𝙍𝙒𝘼𝘾𝙔 (@cyclingrwanda) June 11, 2022
Ku gutegura shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025, Murenzi yavuze ko mu myaka itatu isigaye hagiye gukorwa imyiteguro yimbitse ku buryo Abanyarwanda bazahatana bashaka amanota meza n’imyanya myiza.
Yagize ati “ Turasabwa gukomeza kuzamura ubushobozi bw’abakinnyi no kugira umubare munini w’abakina umukino w’amagare, kongera amasiganwa y’imbere mu gihugu no kwitabira ayo hanze y’u Rwanda menshi.”
Murenzi Abdallah yari yatorewe kuyobora FERWACY mu Ukuboza 2019, nyuma y’amezi atatu hahise haza icyorezo cya COVID-19 avuga ko cyabaye imbogamizi ikomeye.
Raporo ya Komisiyo y’amatora
Komite Nyobozi ya FERWACY
Perezida: Murenzi Abdallah
Visi Perezida wa mbere: Karangwa Francois
Visi Perezida wa kabiri: Kayirebwa Liliane
Umunyamabanga mukuru: Munyankindi Benoit
Umubitsi: Ingabire Peace
Abajyanama:
Me Bayisabe Irene
Karambizi Rabin Hamim
Abagize Komite ngenzuzi
Niyonzima Gildas
Mupenzi Christophe Rene
Abagize Komite Nkemurampaka
Rwanyange Rene Anthere
Nkurunziza Jean Pierre
Karama Geoffrey

















