Skip over navigation

Sempoma Felix yahawe amasezerano nk’umutoza wa Team Rwanda

Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryemeje Sempoma Felix nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ahabwa amasezerano y’amezi atanu, aratangirira kuri shampiyona y’Afurika ahite ategura Tour du Rwanda muri Gicurasi 2021.

Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY avuga ko Sempoma yahawe amasezerano kuko yagaragaje umusaruro atoza iyi kipe aho yakoraga nk’umukorerabushake.

Yagize ati “ Sempoma yahabwaga kenshi ikipe y’igihugu ariko mu buryo budahoraho, yahawe amasezerano y’amezi atanu aho azaba ari umutoza w’ikipe y’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 mu mikino iteganyijwe kugera muri Kamena 2021.”

Murenzi avuga ko Sempoma afite inshingano zo gutegura Team Rwanda izakina Tour du Rwanda kuva tariki ya 2-9 Gicurasi 2021 hagamijwe gushaka umusaruro mwiza.

Yagize ati “ [Sempoma] Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.”

JPEG - 113.1 kb
Umusaruro wa Sempoma Felix mu masiganwa yatoje hanze y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu ashyirwaho ku bufatanye na Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) ari yo mpamvu amasezerano yahawe Sempoma azarangirana na Kamena ubwo ingengo y’imari ya Leta izaba irangiye.

Gusa Perezida wa FERWACY avuga ko ubusanzwe bashakaga umutoza ufite ubushobozi bwo gufasha iterambere ry’uyu mukino ku buryo yanazamura urwego rw’abandi batoza bo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “ Turi kureba uko twashaka umutoza w’ikipe y’igihugu wenda wakunganirwa na Sempoma n’abandi basanzwe bafatanya, uzafasha mu iterambere ry’umukino w’amagare, twifuzaga umutoza wazamura ubushobozi bw’abandi batoza; biba bisaba umutoza ufite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru rwa UCI turacyaganira na MINISPORTS tureba uburyo byakorwa.”

Sempoma Felix avuga ko aya amasezerano yayakiranye ibyishimo kuko ari ubwa mbere kuva ageze mu ikipe y’igihugu mu myaka 10 aho yari umukoranabushake noneho agiye kubikora nk’umukozi ufite amasezerano amugenga.

Abajijwe niba gutoza shampiyona y’Afurika mu Misiri nk’irushanwa rya mbere afite amasezerano bitari kumushyira ku gitutu, asubiza ko nta kimuriho kuko abo bakinaga batahindutse ko ikibaraje ishinga ari uguhatana bagatahana imidali igihe byagenda neza.

JPEG - 141.1 kb
Rimwe mu ntsinzi zikomeye za Sempoma ni La Tropicale Amissa Bongo ya Areruya Joseph mu 2018

Gusa hamwe muho ahanzwe amaso ni muri Tour du Rwanda, iya gatatu igiye kuba nta munyarwanda uratwara nibura igihembo cy’umunsi, bwa mbere kuva mu 2013 ubwo Ndayisenga Valens yatwaraga igihembo cy’umunsi wa kabiri, Rwamagana – Musanze.

Yagize ati “Gutegura Tour du Rwanda bisaba igihe, ntabwo turitegura bihagije ariko sitwe gusa kuko byabaye kuri bose kubera icyorezo cya Coronavirus, abakinnyi bahorana ubushake, turava muri shampiyona dukomeze imyiteguro.”

Nubwo umukino w’amagare ushingiye ku itsinda, ariko Sempoma Felix yajyanye n’ikipe nk’umutoza mukuru yakuye intsinzi nyinshi hanze kurusha undi mutoza w’amagare mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

Zimwe mu ntsinzi z’amakipe yatozwaga na Sempoma hanze y’u Rwanda

2020: Grand Prix Chantal Biya

2019: Tour du Senegal

2018: Tour du Cameroon

2018: La Tropocale Amissa Bongo

2015: All African Games (Umudali wa zahabu)

Official FERWACY Partners

top