Skip over navigation

Team Rwanda yegukanye imidali 14 muri shampiyona y’Afurika

Nibura Umunyarwanda yambikwaga umudali buri munsi mu minsi itanu shampiyona y’Afurika yamaze, ubwo yaberaga mu Misiri kuva tariki ya 2-6 Werurwe 2021, u Rwanda rwegukanye imidali 14.

Team Time Trial (Gusiganwa n’igihe nk’ikipe)

Shampiyona y’Afurika yatangiye tariki ya 2 Werurwe 2021 basiganwa n’igihe nk’ikipe maze amakipe atatu y’u Rwanda yegukana umwanya wa kabiri.

Mu cyiciro cy’ingimbi, Mugabo Hussein yagize ikibazo cy’umunyururu bagitangira bituma bagenzi be batatu; Tuyizere Etienne, Iradukunda Valens na Niyonkuru Samuel bakomeza kuko ari nabo basabwaga kugera ku murongo. Algeria yatwaye umwanya wa mbere ikoresheje 41’19”90 basize u Rwanda amasegonda 22”57 naho Afurika y’Epfo iba iya gatatu isizwe 40”57.

Mu bakobwa/abagore, Afurika y’Epfo yatwaye umudali wa zahabu bakoresheje 44’38”12 basize Abanyarwandakazi 04’31”20 nyuma y’aho Mukashema Josiane agize ikibazo cy’igare bagihaguruka maze Tuyishimire Jacqueline, Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine batwara umudali wa feza bakurikiwe na Ethiopia.

Inkuru mbi y’umunsi wa mbere ni Mugisha Samuel warwaye mbere yo gusiganwa nk’itsinda byatumye umutoza Sempoma Felix amusimbuza Habimana Jean Eric.

Areruya Joseph ntiyabashije kuzenguruka km 13 za mbere muri Km 42 bagombaga gusiganwa gusa Mugisha Moise, Habimana Jean Eric na Nsengimana Jean Bosco babaye aba kabiri bakurikiye Afurika y’Epfo yabasize 02’04”51 bakurikirwa na Algeria ya Youcef Reguigui.

JPEG - 1.2 Mb
Ingimbi muri TTT
JPEG - 1.5 Mb
Abari n’abategarugori muri ITT
JPEG - 1.3 Mb
Abagabo babaye aba kabiri muri ITT

Individual Time Trial (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)

Habuze gato ngo Tuyizere Etienne atware umudali wa zahabu ariko Umunyafurika y’Epfo Pedri Crause amusiga amasegonda 6”40 undi Munyafurika y’Epfo Chesterton Justin aba uwa gatatu.

Mu bagore, Abanyarwandakazi ntibahiriwe n’umudali, Tuyishime Jacqueline yabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akurikiye Umunyafurika y’Epfo Janse Van Rensburg Frances wamusize 05’46” naho Ingabire Diane atwara umudali w’umuringa we asizwe 06’02”.

Habimana Jean Eric yabaye uwa kabiri mu batarengeje imyaka 23 akurikiye Umunya Algeria Hamza Mansouri 3’36”.

Umunyafurika y’Epfo Ryan Gibbons ukinira UAE Team ya Tadej Pogacar watwaye Tour de France 2020 niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje 56’11”79 ku ntera ya km 42 akurikirwa na Kent Main (Pro Touch/Afurika y’Epfo) amusize 1’40”90 naho Mugisha Moise yegukana umwanya wa gatatu asizwe na Gibbons 03’15”96.

JPEG - 1.3 Mb
Tuyizere Etienne yabaye uwa kabiri muri ITT
JPEG - 1.3 Mb
Imidali ibiri mu bari n’abategarugori batarengeje imyaka 23
JPEG - 1.2 Mb
Umwanya wa kabiri wa Habimana Jean Eric mu batarengeje imyaka 23 muri ITT

Team Mixed Relay (Gusiganwa abahungu n’abakobwa)

Ibihugu bitatu nibyo byitabiriye uyu mukino aho abahungu batatu bahaguruka bagasoza hahaguruka abakobwa batatu ariko hakabarwa ibihe by’abakinnyi babiri ba mbere muri buri cyiciro.

Mugisha Moise, Nsengimana Jean Bosco na Habimana Jean Eric bakinanye na Nzayisenga Valentine, Ingabire Diane na Tuyishimire Jacqueline babaye aba kabiri bakurikiye Afurika y’Epfo yabasize 03’43”13 naho Abanya Ethiopia baba aba gatatu basizwe 05’13”88.

JPEG - 1.1 Mb
Mu gusiganwa abahungu n’abakobwa bavanze, Team Rwanda yatahanye umwanya wa kabiri

Road Race (Gusiganwa mu muhanda)

Ingimbi bagombaga gusiganw aku ntera ya km 84 (bazengurutse 6). Basigaje kuzenguruka 3 Niyonkuru Samuel yashatse kugenda ariko ntiyashyiramo ibihe bifatika, Mugabo Hussein ntiyabashije gukomezanya n’abandi mu gihe hari hasigaye kuzenguruka kabiri.

Hasigaye km 13 nibwo Tuyizere Etienne yiyatse itsinda ryari ruyoboye isiganwa agenda wenyine abatanga ku murongo akoresheje 2h29’25” akurikirwa na Mohammed Sanbouli Najib (Morocco) uyu agerera rimwe ku murongo na Niyonkuru Samuel abasize 1’33”. Uyu niwo mudali wa zahabu wonyine u Rwanda rwakuye mu Misiri, umudali wari watwawe na Uhiriwe Byiza Renus mu 2019 muri Ethiopia.

Ku munsi wa nyuma, mu gusiganwa mu muhanda mu bari n’abategarugori, basiganwe km 98, Abanyarwandakazi bongeye kubona imidali mu batarengeje imyaka 23 aho Ingabire Diane yabaye uwa kabiri naho Nzayisenga Valentine aba uwa gatatu.

Habimana Jean Eric yatwaye umwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 23.

Mu bagabo, Areruya Joseph niwe Munyarwanda wabashije gusoza isiganwa ku mwanya wa karindwi asizwe na Ryan Gibbons (UAE Team/Afurika y’Epfo) 4’46”.

U Rwanda rwegukanye imidali 14; Zahabu, 8 ya feza n’itanu y’umuringa.

JPEG - 1.2 Mb
Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa Zahabu naho Niyonkuru Samuel aba uwa gatatu
JPEG - 855.4 kb
Umudali wa zahabu rukumbi u Rwanda rwavanye mu Misiri
JPEG - 144.9 kb
Umudali wa feza n’umuringa mu bari n’abategarugori batarengeje imyaka 23
JPEG - 94.8 kb
Habimana Jean Eric yabaye uwa gatatu mu batarengeje imyaka 23

JPEG - 1.4 Mb
Team Rwanda yegukanye imidali 14 irimo umwe wa zahabu

Nyuma ya shampiyona y’Afurika, umutoza mukuru Sempoma Felix yagize ati “ Imidali 14 twatwaye ingana n’iminsi 10 twakozemo umwiherero, twashoboraga kubona ibirenze ibyo twabonye iyo twitegura bihagije. Gukina shampiyona mbere ya Tour du Rwanda byatubera isomo nubwo ari amarushanwa abiri atandukanye gusa bizaduha imbaraga zo kitegura neza.”

JPEG - 1.4 Mb
Team Rwanda igarutse i Kigali wabaye umwanya mwiza wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore
JPEG - 1.3 Mb
Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju wa MINISPORTS yakiriye Team Rwanda nyuma yo kuva mu Misiri
JPEG - 1.9 Mb
Nibura buri munsi w’isiganwa muri shampiyona y’Afurika, umukinnyi wa Team Rwanda yambaraga umudali

Official FERWACY Partners

top