Skip over navigation

Team Rwanda yitabiriye shampiyona y’Afurika mu Misiri

Ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare bari mu byiciro bitatu; abari n’abategarugori, ingimbi n’abagabo barerekaza mu Misiri muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda izabera i Cairo kuva tariki ya 2-6 Werurwe 2021.

Sempoma Felix, umutoza mukuru wa Team Rwanda avuga ko bagize icyumweru cyo kwitoza hamwe bagendeye ku miterere y’aho bazakinira kuko hari agace ko mu karere ka Musanze gatambika kandi hari umuyaga nk’uko bimeze mu Misiri.

Yagize ati “ Imyitozo dufite nubwo twayikoze mu gihe gito irahagije. Twafashe umwanya munini wo kwitoreza ku magare y’abasiganwa umuntu ku giti cye (Time Trial) kugira ngo bongere bayamenyere kuko haba hashize igihe batayakoresha, baniyibutse tekiniki zikoreshwa muri uyu mukino.”

Ikipe y’abagabo n’abatarengeje imyaka 23

Areruya Joseph, kapiteni wa Team Rwanda wari mu ikipe yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona y’Afurika 2018 yabereye mu Rwanda yemeza ko bahagaze neza nubwo batabonye amarushanwa mu 2020 kubera icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “ Mu minsi 10 tumaze mu mwiherero twakoze imyitozo izatanga umusaruro, tujyanye n’abakinnyi b’inararibonye bitanga icyizere cyo kwitwara neza."

Mu bakinnyi batandatu bakuru barimo Habimana Jean Eric na Nzafashwanayo Jean Claude bari mu no cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori

Mbere yo kujya mu Misiri, kuri uyu wa Gatanu i Musanze, Team Rwanda yasuwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier, umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS Rurangayire Guy baherekejwe na perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah aho basabye abakinnyi kwitanga, gukorera hamwe bagahesha ishema u Rwanda.

Team Rwanda irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ku gicamunsi bagere mu Misiri mu rukerera rwo ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama ya nyuma (technical meeting) naho irushanwa ritangire kuwa Kabiri basiganwa nk’ikipe (Team Time Trial) aho mu myaka itatu iheruka mu bagabo batwayemo imidali itatu, umwanya wa kabiri mu 2018 na 2019 n’umwanya wa gatatu mu 2017.

Ikipe y’igihugu y’ingimbi

Official FERWACY Partners

top