Skip over navigation

Tour du Faso: Mugisha Moise yatakaje amasegonda 20, amayeri agiye guhinduka

Mugisha Moise yagumanye umwenda w
Mugisha Moise yagumanye umwenda w’umuhondo ariko atakaza amasegonda asaga 20

Bwa mbere kuva yambaye umwenda w’umuhondo ku munsi wa 3, Mugisha Moise yatakaje amasegonda 20 ku muholandi Peter Merx watwaye igihembo cy’umunsi wa 6 ahita afata n’umwanya wa kabiri ku rutonde rusange.

Umuholandi Merx Peter yakoresheje umuvuduko rusange wa Km 47 ku isaha maze atwara igihembo cy’umunsi aho yakoresheje 2h28’29” ku ntera ya Km118,3 asize amasegonda 23 Umunya Burkina Faso Nikiema Abdou Aziz.

Sempoma Felix yabwiye urubuga rwa FERWACY ko kuba uyu munsi bari gusiganwa ku ntera nto byabagoye kuko isiganwa rigintangira abakinnyi 8 bahise bava mu gikundi.

Yagize ati “Bashyizemo iminota 3 twagiye kubashaka dukoresheje imbaraga nyinshi turabafata, Umuholandi wagiye yari akomeye atwara igihembo cy’umunsi ariko turacyafite indi minsi yo gukina neza.”

Mugisha Moise ugiye kwambara umwenda w’umuhondo ku munsi wa kane avuga ko batacitse intege bazakomeza gukina neza mu minsi ine isigaye.

JPEG - 309.4 kb
Mugisha Moise aracyafite n’umwenda w’umukinnyi muto mwiza wa Tour du Faso 2019

Mugisha Samuel niwe Munyarwanda warangije hafi ku mwanya wa 24 mu gikundi kinini cyasizwe amasegonda 24 n’uwa mbere iki cyarimo abandi Banyarwanda nka Mugisha Moise (29), Nzafashwanayo Jean Claude (30) na Hakizimana Seth (36).

Uwizeye Jean Claude yabaye uwa 64 asizwe amasegonda 53 mu gihe Munyaneza Didier yatakaje ibihe byinshi asoza nyuma y’iminota 23’33”.

Sempoma yavuze ko Munyaneza yakoze impanuka hagati mu isiganwa arababara, arongera asubira mu muhanda nyuma igare riza gupfa.

Yagize ati “Kuba twari dufite abakinnyi imbere barimo n’uwambaye umwenda w’umuhondo twabuze uko tumufasha tumusigira ababishinzwe bateganywa n’isiganwa (voiture neutre) yarangije kandi ejo azakina nta kibazo."

Kuba Peter Merx wari uwa 12 ku rutonde rusange rw’umunsi wa 5 asigwa 51” yatanze abandi ku murongo yahawe amasengo 10 (bonification) kongeraho amasegonda 24 yasize Mugisha Moise maze ahita afata umwanya wa kabiri aho asizwe amasegonda 16.

JPEG - 374.2 kb
Team Rwanda igiye gutangira gushaka ibihe byo mu muhanda (Sprints Intermediaires) na bonifications

N’ubu amasegonda 34 Mugisha Moise yasize umukurikiye ku munsi wa gatatu aracyari agahigo hagati y’utwaye igihembo cy’umunsi n’umukurikiye muri Tour du Faso 2019.

Munyaneza Didier yahise atakaza umwanya we mu 10 ba mbere gusa Team Rwanda yagumanye umwanya wa mbere nk’ikipe nziza aho igisiga Team Flanders amasegonda 42.

Sempoma Felix, umutoza wa Team Rwanda muri Burkina Faso avuga ko bagiye guhindura amayeri, ati "Ubu ni ugushaka amanota yo mu muhanda n’ayo ku murongo."

Umunsi wa 7 wa Tour du Faso 2019 ari nawo muremure muri iri siganwa ni intera ya Km 182.5 bava Dedougou bajya Bobo Dioulasso basoze bazenguruka.

Abanyarwanda ku rutonde rusange

1. Mugisha Moise 14h42’09”
2. Merx Peter (Umuholandi/Global Cycling Team) +16”
8. Nzafashwanayo Jean Claude +44” (+3)
11. Mugisha Samuel +49”
14. Hakizimana Seth +56”
45. Uwizeye Jean Claude +3’49”
61. Munyaneza Didier +23’53”

Official FERWACY Partners

top