Tour du Faso: Mugisha yiyongeje isegonda kuyo yarushaga Umunya Angola

Umubiligi Jeroen Kesteloot yakoresheje 3h03’40” ku ntera ya Km 135,5 atwara igihembo cy’umunsi asize Umunya Burkina Faso Bachirou Nikiema amasegonda 13’n’abandi 54 bahagereye rimwe.
Aba bari hamwe n’Abanyarwanda Mugisha Moise (30), Nzafashwanayo Jean Claude (32), Munyaneza Didier (36), Hakizimana Seth (39), Mugisha Samuel (32) mu gihe Uwizeye Jean Claude yasoje ku mwanya wa 60 asizwe 31.
Habaye impinduka mu 10 ba mbere aho Munyaneza Didier yazamutseho imyaka irindwi aba uwa 6 ariko Nzafashwanayo Jean Claude asubira inyuma ho umwanya umwe kimwe na Mugisha Samuel wari uwa 10.
Mugisha Moise aracyambaye umwenda w’umweru wambikwa umukinnyi muto mwiza w’isiganwa kimwe na Team Rwanda ya mbere iri gusiga Team Flanders amasegonda 42. Mugisha abaye umukinnyi wa 13 mu mateka ya Tour du Faso wambayeho uyu mwenda nibura iminsi 3.
Nta wundi Munyarwanda urambaraho umwenda w’umuhondo wa Tour du Faso.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi 80 basoje umunsi wa gatanu barahaguruka Ouagadougou berekeze Koudougou ku ntera ya Km 118,3. Ni umunsi urimo sprints intermediaires 3 ku Km cya 45; 87,5 na 97. Isiganwa riratangira 10h05 basoze ahayinga 13h00.
Abanyarwanda ku rutonde rusange
1. Mugisha Moise 12h13’15”
2. Dario Manuel Antonio (Bai/Angola) +38”
5. Nzafashwanayo Jean Claude +45”
6. Munyaneza Didier +45”
11. Mugisha Samuel +52”
14. Hakizimana Seth +57”
45. Uwizeye Jean Claude +3’21