Skip over navigation

U Rwanda ruratangira guhatana muri shampiyona y’Isi 2021

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeli 2021 nibwo abakinnyi b’Abanyarwanda batangira guhatana muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare iri kubera mu Bubiligi mu gace ka Flandres.

U Rwanda rwemerwe kwitabira mu byiciro by’abatarengeje imyaka 23, ingimbi no mu bari n’abategarugori.

Muri shampiyona nyafurika yabereye mu Misiri muri Werurwe 2021, Habimana Jean Eric yari yabaye uwa gatatu mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu batarengeje imyaka 23.

Muri iyi shampiyona mu ngimbi basiganwa mu muhanda, Tuyizere Etienne yari yabonye umudali wa zahabu asize Umunya Maroc wa kabiri 1’33" anaba uwa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye.

U Rwanda rwatangiye kwitabira shampiyona y’Isi mu 2014 yabereye Ponferrada muri Espagne aho k’u Rwanda hitabiriye abatarengeje imyaka 23.

Mu 2020, Mugisha Samuel wasiganwaga mu batarengeje imyaka 23 mu Butaliyani Imola ntiyasoje isiganwa yitabiriye wenyine kubera icyorezo cya COVID-19 bitari byoroshye kuva muri Afurika ukajya Iburayi.

Dore uko gahunda y’abakinnyi b’Abanyarwanda iteye :

Kuwa Mbere, tariki ya 20 Nzeli 2021

  • Mu batarengeje imyaka 23, Habimana Jean Eric na Uhiriwe Renus bazasiganwa umuntu ku giti cye ( individual time trial)
  • Ingabire Diane azasiganwa mu bagore, umuntu ku giti cye (ITT)

Kuwa Kabiri, tariki 21 Nzeli 2021

  • Tuyizere Etienne azasiganwa umuntu ku giti cye mu ngimbi

Kuwa Gatanu, tariki ya 24 Nzeli 2021

  • Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel bazasiganwa mu muhanda (Road Race) mu ngimbi
  • Uhiriwe Renus asiganwe mu muhanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Kuwa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeli 2021

  • Ingabire Diane na Nzayisenga Valentine bazasiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abari n’abategarugori
Uhiriwe Renus
Nzayisenga Valentine
Ingabire Diane
Tuyizere Etienne
Niyonkuru Samuel

Official FERWACY Partners

top